Rwanda: Itangazo ry’Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ububanyi n’Amahanga mw’izina ry’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi ku munsi wo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Uyu munsi tariki ya 7 Mata 2024 turibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda. Muri iki gihe cy’akababaro n’agahinda, Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi wifatanyije n’u Rwanda n’Abanyarwanda kwibuka abantu barenga miliyoni harimo abagabo, abagore n’abana bishwe mu bikorwa by’ubwicanyi ndengakamere. Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi wifatanyije n’imiryango n’inshuti z’abishwe bagitewe intimba n’abo babuze kugeza n’uyu munsi.

Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi wifatanije n’abarokotse jenoside n’imiryango yabo. Ubutwari bwabo nubwo bashegeshwe n’ayo mahano, bukomeje kuba icyitegererezo ku batuye isi.

Ibyo Abanyarwanda bamaze kugeraho mu myaka 30 ishize mu rugendo rwo kubaka ubumwe, ubwiyunge, ubutabera no kubungabunga amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi n’isomo kw’isi hose. Iterambere ry’u Rwanda mu miyoborere, kwiyubaka mu bukungu, iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage n’ubwuzuzanye nibyo kwishimira. Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi uzakomeza gufatanya n’Abanyarwanda mu rugendo rwo kwiteza imbere.

Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi urongera gushimangira ikumirwa rya Jenoside n’ibindi byaha byibasira inyokomuntu ku isi hose no kubiryozwa byuzuye ku babikoze. Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi ushimangira akamaro k’imbaraga n’ubumwe bw’umuryango mpuzamahanga mu gukura amasomo ku byabaye no gushyira imbaraga mu gukumira aya mahano harimo kurwanya ivangura iryariryoryose, n’ikoreshwa ry’amagambo y’urwango akoreshwa hibasirwa abantu bishingiye kubo baribo, amoko, n’idini.